Igitabo cy'indirimbo za 500


12.0 oleh IT Eugene Luckyson
Jul 9, 2024 Versi Lama

Mengenai Igitabo cy'indirimbo za 500

Indirimbo 500 zo mu gitabo cy'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi mu Rwanda

Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.

Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimba.

Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi dua kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.

Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n’Imana mu gihe baje kuyiramya.

Mu ndongozi y’Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.

Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.

Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (Kesaksian Jld. 4 ms. 71). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 ms. 143, 144).

Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarchs and prophets ms. 594). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages ms. 73).

Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.

Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.

Maklumat APLIKASI tambahan

Versi Terbaru

12.0

Dimuat naik oleh

Hashem Alkhateeb

Memerlukan Android

Android 4.4+

Available on

Tunjukkan Lagi

Igitabo cy'indirimbo za 500 Alternatif

Dapatkan lebih banyak daripada IT Eugene Luckyson

Cari