Igitabo cy'indirimbo za 500

Igitabo cy'indirimbo za 500

IT Eugene Luckyson
Sep 22, 2024
  • 40.5 MB

    Dimensione

  • Android 5.0+

    Android OS

Informazioni su Igitabo cy'indirimbo za 500

Indirimbo 500 zo mu gitabo cy'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi mu Ruanda

Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.

Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.

Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.

Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n'Imana mu gihe baje kuyiramya.

Mu ndongozi y’Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w'amasengesho ntituwukoresha nk'uko bikwiriye.

Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.

Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonianze Vol. 4 p. 71). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. (Testimonianze Vol. 4 p. 143, 144).

Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarchi e profeti p. 594). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. (Desiderio di secoli p. 73).

Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.

Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.

Mostra Altro

What's new in the latest 12.0

Last updated on Sep 22, 2024
Minor bug fixes and improvements. Install or update to the newest version to check it out!
Mostra Altro

Video e screenshot

  • Poster Igitabo cy'indirimbo za 500
  • 1 Schermata Igitabo cy'indirimbo za 500
  • 2 Schermata Igitabo cy'indirimbo za 500
  • 3 Schermata Igitabo cy'indirimbo za 500
  • 4 Schermata Igitabo cy'indirimbo za 500
  • 5 Schermata Igitabo cy'indirimbo za 500

Informazioni sull'APK Igitabo cy'indirimbo za 500

Ultima versione
12.0
Android OS
Android 5.0+
Dimensione
40.5 MB
Sviluppatore
IT Eugene Luckyson
Available on
Download APK sicuri e veloci su APKPure
APKPure utilizza la verifica delle firme per garantire download di APK Igitabo cy'indirimbo za 500 senza virus per te.

Vecchie versioni di Igitabo cy'indirimbo za 500

Icona APKPure

Download super veloce e sicuro tramite l'app APKPure

Basta un clic per installare i file XAPK/APK su Android!

Scarica APKPure
thank icon
We use cookies and other technologies on this website to enhance your user experience.
By clicking any link on this page you are giving your consent to our Privacy Policy and Cookies Policy.
Learn More about Policies