Igitabo cy'indirimbo za 500

Igitabo cy'indirimbo za 500

IT Eugene Luckyson
Sep 22, 2024
  • 40.5 MB

    File Size

  • Android 5.0+

    Android OS

About Igitabo cy'indirimbo za 500

Indirimbo 500 zo mu gitabo cy'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi mu Rwanda

Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’ imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo.

Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.

Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese uharanira kuzigan’ umwete ngo abone uko ajya afatanya n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data wa twese uri mw’Ijuru.

Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera n’Imana mu gihe baje kuyiramya.

Mu ndongozi y’Itorero p.90, haravuga ngo: ”Indirimbo zigira imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.

Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo zikwiriye kunyur’ imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.

Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana, tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufatani-riza hamwe gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).

Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura ibitekerezo by’abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru kandi zashyiriweho kwivugurura mu masenge- sho no gusingiz’ Imana. (Patriarchs and prophets p. 594). Yesu yifatanije n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).

Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.

Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo mu bihugu byose ziririmbwamo.

Show More

What's new in the latest 12.0

Last updated on Sep 22, 2024
Minor bug fixes and improvements. Install or update to the newest version to check it out!
Show More

Videos and Screenshots

  • Igitabo cy'indirimbo za 500 poster
  • Igitabo cy'indirimbo za 500 screenshot 1
  • Igitabo cy'indirimbo za 500 screenshot 2
  • Igitabo cy'indirimbo za 500 screenshot 3
  • Igitabo cy'indirimbo za 500 screenshot 4
  • Igitabo cy'indirimbo za 500 screenshot 5

Igitabo cy'indirimbo za 500 APK Information

Latest Version
12.0
Android OS
Android 5.0+
File Size
40.5 MB
Available on
Safe & Fast APK Downloads on APKPure
APKPure uses signature verification to ensure virus-free Igitabo cy'indirimbo za 500 APK downloads for you.

Old Versions of Igitabo cy'indirimbo za 500

APKPure icon

Super Fast and Safe Downloading via APKPure App

One-click to install XAPK/APK files on Android!

Download APKPure
thank icon
We use cookies and other technologies on this website to enhance your user experience.
By clicking any link on this page you are giving your consent to our Privacy Policy and Cookies Policy.
Learn More about Policies