About Umusanzu Wanjye
ikoranabuhanga rifasha kubungabunga ibikorwa remezo mu Rwanda.
Umusanzu Wanjye ni iki?
Ni ikoranabuhanga rifasha umuntu wese ufite telefone utuye mu Rwanda kumenyesha abashinzwe ibikorwa remezo ko bikenewe gukorwa, gusanwa cg se gusimbuzwa ibindi bikoresho bizima.
Ibyo bikorwa remezo ni GUTWARA ABANTU N'IBINTU, AMAZI, IMIHANDA, AMASHANYARAZI, AMATEME.
Umuturage ushaka gutanga ubutumwa, ashobora gukoresha uburyo bumworohereye hagati ya telefone iyi ariyo yose, akoresheje iyi mibare (*785#), ubundi agakurikiza amabwiriza. Ashobora no gukoresha urubuga rwitwa www.umusanzu.rw cyangwa agakoresha UMUSANZU App kuri Smartphone.
Uko Bikora:
Iyo ababishinzwe babonye ubutumwa bwoherejwe númuturage biyuze kuri iri koranabuhanga, bahita bafata ingamba zo kubishyira mu bikorwa mu gihe gito cyane, kandi uwohereje ubutumwa, nawe abona ubutumwa bumumenyesha ko ikibazo cyakemutse.
Akamaro k’Umusanzu Wanjye,
· Umusanzu Wanjye, ufasha kugabanya igihombo giterwa no kutamenya makuru ku gihe,
· Gusana ibikorwa remezo bitarangirika cyane,
· Amazi yajyaga ameneka ari menshi cyane azagabanuka,
· Kugabanya Amashanyarazi yajyaga yirirwa yaka ku manywa,
· Kubungabunga Amateme ahuza uturere cyangwa imirenge hirya no hino mu gihugu,
· Gusana ibikoresha by'amashyanyarazi atarasaza cyane,
· Gusana no gusigasira imihanda itarangirika cyane, nibindi
What's new in the latest 1.0
Umusanzu Wanjye APK Information

Super Fast and Safe Downloading via APKPure App
One-click to install XAPK/APK files on Android!